Uburyo bushya bwo gupima Sida bugiye gutangira mu Rwanda

Leta y'U Rwanda imaze gutangaza uburyo bushya bwemerera umuntu kuzajya yipima agakoko gatera Sida .
Hari agakoresho kazajya kinjizwa mu kanwa nyuma kagaragaze niba umuntu yaranduye cangwa ari muzima .
Ubu buryo buje mu gihe byavugwaga ko hari abantu benshi batinya kujya kwipimisha kwa muganga kubera kwikanga ko bahurirayo n'ababazi.
Ministeri y'ubuzima mu Rwanda ivuga ko Uburyo bushya bwemerera umuntu ku giti cye kwipima ubwandu bwa Sida butangirana n'umwaka utaha .
Impuguke mu kurwanya Sida zivuga ko uburyo bushya buzatuma hamenyekana imibare nyayo y'abagendana agakoko kuko hari abatinyaga kujya kwipimisha kwa muganga .

Muganga Ndagijimana Jean de Dieu ni umwe mu bakurikirira hafi icyago cya Sida mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima
"Umuntu yipima anyujije mu kanwa, bikamwereka ko yanduye cyangwa atanduye agakoko. Ku bantu badashobora kugera kwa muganga, umuntu avuga ati jyewe ndi ku kazi cyangwa se n'umugabo n'umugore batabona igihe cyo kujyana kwa muganga bashobora kukagura. Bashobora kuvuga bati reka tukagure turebe uko duhagaze", uko ni ko Dr Ndagijimana avuga.
Nubwo ubu buryo butaratangira gukoreshwa, bamwe mu bo twaganiriye barishimira ikoranabuhanga rishya .
"Batinya ko bahurirayo n'abandi baziranye, bati uriya agiye kwipimisha. Ubwo we wenyine yabikora akamenya uko ubuzima bwe buhagaze
"Bwabafasha cyane kuko hari abantu benshi batinya kujya kwa muganga, bati batambona bakamvuga, yenda yikeka ariko akumva agiyeyo Karitiye yamwiha. Ubu buryo bushya buje bwadufasha, bakaba bakangukira kumenya uko bahagaze, abarwayi bagafata imiti", uko ni ko bamwe mu baturage bavuga.

Ubu buryo bwatangijwe uyu munsi ntiburagera neza ku isoko ku buryo uwabukenera yahita abwiyambaza .
Kuri ubu ngo hari kubarurwa amazu acuruza imiti azemererwa gutanga ibi bipimo naho ibiciro bikaba bizagenwa nyuma y'imishyikirano hagati y'amazu acuruza imiti na Ministeri y'ubuzima .
Kuri ubu igihugu kibarura abantu 184,000 banduye bashobora gufata imiti igabanya ubukana bwa Sida mu gihe batarengaga 120,000 mu mezi 12 ashize .

Ku rwego rw'igihugu habarurwa abantu 3% babana agakoko ka Sida ,iyi ikaba ari imibare imaze imyaka irenga 10 idahinduka .Gusa ibi ntibivuze ko aba ari bo bonyine banduye .Dr Ndagijimana avuga ko imibare y'abanduye ishobora kuba iri hejuru kuko hari abagabo babarirwa muri 24% batigeze bipimisha na rimwe mu buzima bwabo na ho abagore batagerageje kumenya muko bahagaze bo bakaba babarirwa muri 16%.
Jean Claude Mwambutsa /BBC Gahuzamiryango-Kigali








